Amakuru

Yooo wamunyamakuru akoze ubukwe bwiza / umuhanzi Cyusa yaririmbiye abageni bararira (AMAFOTO)

Umunyamakuru  Muvunyi usanzwe ufite umyoboro wa Youtube witwa GJC Media tv anyuzaho ibiganiro by’imyidagaduro yakoze ubukwe bwiza na Uwase bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo ,kuri iki cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2022 , mu birori byabereye St Paul mu mujyi wa Kigali.

Muvunyi yarushinze na Uwase bamaze igihe mu munyenga w'urukundo
Muvunyi yarushinze na Uwase bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu banyuranye biganjemo abanyamakuru bagenzi be ndetse n’abahanzi , Umuhanzi Cyusa Ibrahim usanzwe uririmba indirimbo ziri mu njyana ya gakondo yaririmbiye abageni biratinda .

Ni ibirori byabaye byiza guhera bitangiye kugera bisoje
Ni ibirori byabaye byiza guhera bitangiye kugera bisoje

Uretse abahanzi n’abanyamakuru mu bindi byamamare byitabiriye ubukwe bwa Muvunyi harimo abakinnyi ba muri filime y’uruhererekane Umuturanyi ,  iyoborwa ikanandikwa na Clapton Kibonke , muhagaragaye harimo Joffre ndetse na Muganga

Uwase warushinze na Muvunyi yari afite akamwenyu
Uwase warushinze na Muvunyi yari afite akamwenyu

Muvunyi amaze igihe mu itangazamakuru  mu gisata cy’imyidagaduro ,aho biganiro bye akenshi byibanda kukumenya amakuru n’imibereho y’ibyamamare mu Rwanda

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button