Amakuru

Yooo mbega ubukwe bwiza mukuru wa Vestine na Dorcas arahatwitse i Musanze

Mukuru wa Vestine na Dorcas witwa Aline yakoze ubukwe bubereye ijisho abahungu bamukundaga b’i Musanze bahabwa gasopo yo kutongera kumureba ,

Ni mu birori byabereye i Musanze bibanzirirzwa n’imihango yo gusaba no gukwa ,nyuma haza gukurikiraho gusezerana Imbere y’Imana no kwakira abatumiwe , Samuel na Aline berekanye ibirori byabo bashimangira urwo bari bamaze igihe bakundana.

Aline na Samuel bakoze ubukwe bwiza
Aline na Samuel bakoze ubukwe bwiza

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi byiganjemo abasengana n’aba bombi mu itorero rya ADEPR , ndetse n’abandi , umuhango waranzwe no kuririmba indirimbo z’ibihozo ariko kandi haza kuzamo n’umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana yiyerekanye mu birori bya Samuel na Aline.

Aline ni mukuru wa Vestine na Dorcas abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,yagize uruhare runini mukumvisha ababyeyi be ko aba bakobwa bakwiye gukomezanya urugendo na Irene Murindahabi ureberera inyungu zabo.

Aline na Samuel baseranye imbere y’Imana n’abantu

Uretse ibyo ni nawe wabaye imbarutso y’ikiganiro aba bana bakoze kikabafungurira amayira , ubwo basubiragamo indirimbo za Aline Gahongayire n’abandi , uyu mukobwa ngo yari asanzwe akunda indirimbo nahawe Ijambo ya Vestine na Dorcas banafatanije kuyiririmba

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button