Amakuru

Yooo mbega ubukwe bwiza bwa Naida na James /byari ibirori bishimishije peee

Naida na James ni abantu bamaze igihe kinini mu rukundo , aba bombi bakunze kugaragarizanya amaranga mutima yurwo bakundana binyuze k’umbuga nkoranyambaga zabo , ndetse abantu muri rusange ukabona babishimiye.

James usanzwe atuye mu gihugu cy’uBwongereza yakunze kuvuga ko kimwe mubyo yakundiye Naida harimo guca bugufi kandi agakunda abantu , aba bombi inkuru yabo y’urukundo yakunze gushimisha benshi kuko bahuriye kwa muganga bakundanira aho.

Ngo wari umunsi umwe James arwariye mu bitaro ariko adafite umwitaho kuko umukobwa bakundanaga icyo gihe yari yamutereranye ndetse James amuhamagara umukobwa ntiyitabe , Naida wakoraga muri ibyo bitaro abona ko umusore adafite umwitaho yiyemeza kumwitaho gutyo.

Ubwo umusore yakiraga yahise ahitamo kwitura Naida urukundo kuko yumvaga ntakindi kirenze urukundo yari kumwitura ,bari bamaze imyaka irenga ibiri bari mu munyenga w’urukundo , bakaba bazwi ku mbuga zitandukanye za TikTok na Instagram ndetse n’ibiganiro bakorera kuri youtube.

Ubukwe bwabo bwabaye mu mpera z’icyumweru dusoje , bubera munyengero z’umujyi wa Birmingham mu gace ka Alabama , bwitabirwa n’inshuti nye zaba bombi .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button