Amakuru

Yoo Umuhanzi Papi Clever na Dorcas barigendeye disiiiii

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , bakaba umugore n’umugabo Papi Clever n’umufasha we Dorcas basesekaye mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi aho bagiye kumara iminsi igera ku cyumweru muri icyo gihugu.

Papi Clever na Dorcas basesekaye mu gihugu cy’Uburundi mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2022 , bakiranwa urugwiro n’abavandimwe bo mu gihugu cy’Uburundi bababtumiye kumarana nabo icyumweru.

Ubwo Papi Clever na Dorcas bari bageze ku kibuga cy'indege i Bujumbura
Ubwo Papi Clever na Dorcas bari bageze ku kibuga cy’indege i Bujumbura

Aba bahanzi bitabiriye igitaramo cy’ububyutse kigiye kumara iminsi irindwi uhereye kuri iki cyumweru ku rusengero ruherereye ahitwa Mukabondo ku rusengero rwaho rwitwa SPIRITUAL GRAVITY CENTER CHURCH rigiye kwizihiza imyaka 7 ritangiye muri iki gihugu.

Papi na Dorcas basanzwe basengera mu itorera rya ADEPR , bamenyekanye cyane bitewe n’indirimbo yabo impamvu zibifatika , icyakora binahuzwa cyane no kuba bakunze gusubiramo indirimbo zo mugitabo zo kuramya no guhimbaza Imana

Papi Clever na Dorcas bagiye kumara icyumweru mu gihugu cy'Uburundi
Papi Clever na Dorcas bagiye kumara icyumweru mu gihugu cy’Uburundi

Igiterane bitabiriye kizarangira kuwa gatanu w’icyumweru tugiye gutangira ari nabwo aba bombi bazaba bagaruka mu gihugu cy’U Rwanda .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button