Amakuru

Yakubiswe umwase arapfa azira kutishyura Ibiraha yariye

Mu mudgudu wa gasharu ,mu murenge wa kabagari ,mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo witwa Uwizeyimana Jean Paul wakubitiwe mukabari n’umugore yari aririye ibiraha bifite agaciro k’amafaranga 500.

Uyu mugabo ngo ubwo yari mu kabari k’uwitwa Jacqueline ngo ubwo yari amaze kurya ibiraha bitanu (5) bifite agaciro k’amafaranga 500 , ngo ubwo uyu Jean Paul yaburaga amafaranga yo kwishyura kuruhande haturutse umugabo aramwishyurira ariko ngo uyu mugore arayanga .

Ngo ibi byarakaje uyu mugore afta umwase awukubita uyu Jean Paul ahita ajyanwa kwa muganga ariko agezeyo yitaba Imana , abaturage baganiriye na Btn Tv dukesha iy’inkuru bavuga ko aba bombi bashobora kuba bari bafite ibindi bapfa kuko batumva uko uyu mugore yishyuwe ngo ibibazo bikemuke ariko akbyanga.

Abaturag banaboneyeho bavuga ko bidakwiye ko umuntu abura ubuzima ngo nuko yabuze ubwishyu bw’amafaranga noneho atari na menshi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button