Amakuru

Yakubiswe aziritswe azira gutereta umugore w’umuyobozi ukomeye mu gihugu (AMAFOTO)

Bitangira uwitwa Oscar yari kuri facebook bisanzwe areba amakuru n’amafoto n’ibindi nkibyo biba kuri urwo rubuga , uyu musore mugukomeza kureba ngo yaje kugwa ku ifoto y’umugore mwiza atangira kumuvugisha ndetse ngo anamusaba ko bazasohokana ari nako akomeza kumusubiriramo ko yamukunze.

Yakubiswe izakabwana azira gutereta umugore w'umuyobozi ukomeye
Yakubiswe izakabwana azira gutereta umugore w’umuyobozi ukomeye

Uyu musore utari uziko uwo ari kuvugisha atari umuntu usanzwe , ngo yakomeje k’umuhatiriza ko bavugana cyangwa bkajya gusangira undi arabyanga , ngo bigera ubwo yamubwiye ko yifuza kumuhamagara ariko undi amubwira ko arikumwe n’umugabo we kandi byaba bibi.

Uyu mugore ngo yaje kwigira inama yo kubibwira umugabo wawe bikiri mu maguru mashya ,kugirango atazanabibona nyuma niko guhita umugabo ashaka abasore b’ibigango bajya gushaka uwo musore kugeza bamubonye ubundi akubitwa izakabwana .

ni umugabo witwa Andrew Oscar Lee , wo mu gihugu cya Nigeria , muri leta ya Delta byavugwaga ko yaterese umugore wa Hon. Precious Ajaino the Director General of Direct Labour usanzwe ari umunyapolitike ukomeye muri Nigeria.

Icyakora nubwo yakubiswe bikababaza benshi ,icyongeye kubatangaza ni uko uyu mugabo yari asanzwe afite umugore yifuza kumuca inyuma , ibi bikaba byarabaye mu kwezi kwa 7 kurangira .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button