Amakuru

Yafashwe agiye kugurisha impyiko ze kugirango agurire umukunzi we Iphone 14 nshyashya

Umusore w’imyaka 17 yafashwe agerageza kugurisha impyiko ze kugirango agurire umukobwa bakundana telefone nshya ya Iphone 14 igiye kujya ku isoko muri uku kwezi turimo kwa Nzeri 2022.

Uyu musore witwa Shangkun ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa ngo yafashwe n’ababyeyi be arikugurisha kuri murandasi (internet) impyiko ye imwe ku mafaranga miliyoni 3 z’ama dollar ya America ,ni ukuvuga akabakaba miliyari Eshatu mu manyarwanda.

Uyu musore ngo yatekereje kugurira umukunzi we telefone ya Iphone agurishije impyiko ze kuko ngo umukunzi we yahoraga asererezwa na bagenzi be bamubwira ko umuhungu bakundana ntakigenda atabasha no kugira icyo amugurira.

Ngo nyuma yo kumva ibi, uyu musore yiyemeje guhesha ishema umukunzi we akamugurira Iphone 14 igisohoka ,agatanga abo bagenzi be bahoraga bamuserereza kuyitunga , icyakora yaje kugwa gitumo n’ababyeyi be ubwo basangaga ari gucirirkanya ibiciro n’uwashakaga kuyigura.

Ababyeyi baje kuburizamo umugambi w’umwana , cyakora bamusezeranya ko bagomba kumuha amafaranga agera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 700 (1700$) agomba kuguramo iyo telefone, agashyira umukunzi we bamaranye igihe.

Ababyeyi be babajijwe icyabibateye bavuze ko umwana wari wiyemeje kugurisha impyiko ze kugirango abone uko agurira umukobwa bakundana¬† Iphone 14 ntacyo atakora kugirango abigereho , kuburyo ayibuze yakwiyambura n’ubuzima.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button