Amakuru

WITONDE CYANE niba ujya urota inzoka ifite amabara / dore icyo bisobanuye

Kurota ni ibintu biba kuri buri muntu , ariko akenshi buriya buri muntu agira inzoze ze arota , kandi buri nzozi ngo ziba zifite ubusobanuro , niba rero ukunda kurota inzoka , mu buryo bwose waba uzirotamo kandi noneho ukaba wayibona ifite ibara runaka witonde cyane.

Kurota inzoka biri mu bintu bitera ubwoba , noneho kubirota mu ijoro igihe uryamye , hari ubwo uhita ukanguka ntiwongere gusinzira ,ariko rero ntakabuza reka zitere ubwoba ziba zisobanuye ikintu kibi , uretse kuba muri bibiliya ishushanywa mu ishusho ya sekibi , inzoka ikaba ishobora no kuryana ibyo byose bituma uyirose agira ubwo.

Inzoka mu nzozi ishobora gushushanya ubusambanyi 

Kurota inzoka igihe uryamye biterwa ahanini no kuba ngo mubuzima busanzwe utinya gukora ubusambi bwo mu bwihisho ni ukuvuga gusambana n’umuntu mutarakora ubukwe cyangwa se ngo musezerane mu mategeko.

Inzoka ishushanya igikangisho

Niba ukunda kurota ubona inzoka mu nzozi zawe igihe uryamye akenshi izo nzozi ziba ziri kugusaba kuba maso ,kuko uba ugiye guhura n’ikigeragezo gikomeye , rero uba usabwa kwitwararika.

Ikindi ni uko kurota ubona abana b’inzoka bishushanya bishushanya ko witeguye ikigeragezo urimo , kurundi ruhande kandi banakubwira ko Iyo urose wica inzoka cyangwa uyibona iri gupfa biba bisobanuye ko ikigeragezo wakinesheje cyangwa cyatsinzwe.

Nba rero hari ubwo warose inzoka y’umuhondo bisobauye ko wifitemo ubushobozi n’ububasha bwo gukemura no kunyura mu bibazo wari urimo muri iyo minsi.

Iyo urose inzoka ifite amabara atandukanye bisobanura yuko hari inshuti ufite kandi wumva wizeye cyane ,yewe wumva arizo zanagutabara igihe ugize ibyago ,ariko nurota ubona inzoka ifite amabara menshi azashyireho akabazo utangire witwararike

Kurota inzoka y’umukara bisobanura urupfu rutunguranye mu muryango wawe ., nukuvuga ngo umwe mu nshuti zawe zahafi cyangwa wo mu muryango aba ashobora kwitaba Imana.

Kurota inzoka itukura biba bivuze ko hari ibyago bizakubaho mu minsi iri imbere ariko bishobora kugirana isano na politike , uba usabwa kwitwararika rero igihe uryamye ukarota inzoka uri umuyobozi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button