Amakuru

Wari umunsi w’umunezero kuri Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byaherewemo Ipeti Umuhungu wabo Ian Kagame

Kuri uyu wa Gatantu , tariki ya 12 Kanama 2022 , nibwo Umuhungu wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Ian Kagame,Yasoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, ahawe ipeti rya Sous Lieutenenant.

Ni umunsi witabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakirwa mu cyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu ndetse hanaririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu , Ian Kagame yahawe ipeti rya Sous Lieutenenant arikumwe n’abandi bagenzi be baba Nyarwanda babiri ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu 26.

Muri rusange abanyeshuri basoje ni 249 , Ian Kagame muri 2019 nabwo yari yasoje amasomo ye y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, ahabwa Masters mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button