Amakuru

Wa mukobwa mwiza utazi Ikinyarwanda neza yongeye kudusetsa cyane / Umva ahantu ashaka kuzajyana papa we w’umuzungu

Umuhanzikazi usanzwe utuye mu gihugu cy’Ubudage yasakeje abantu ubwo yavugaga ko yifuza kujyana papa we mukiniga aho kuvuga mukinigi nkuko bisanzwe bikoreshwa , anaboneraho kuvuga urwo akunda umubyeyi we ndetse n’urukumbuzi amufitiye.

Umuhanzikazi Babo agorwa no kuvuga ikinyarwanda
Umuhanzikazi Babo agorwa no kuvuga ikinyarwanda

Umuhanzikazi Babo amaze iminsi ari kubarizwa mu Rwanda ,aho yari yaje gukurikirana ibikorwa bye bitandukanye afite mu Rwanda , yaba ibijyanye n’umuziki cyangwa iby’ubucuruzi akorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC.

Uyu mukobwa ukunze kugorwa no kuvuga ikinyarwanda ,cyane ko yavukiye ndetse agakurira mu gihugu cy’Ubudage , ubwo yari mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi Tv yavuze ko akumbuye umubyeyi we (papa) uri mugihugu cy’Ubudage ariko anavuga ko kubera ukuntu papa we yifuza kuzagera mu kinigi ariyo mpano yumva yamuha.

Reba Indirimbo ya Babo

Icyakora kubera kugorwa no kuvuga ikinyarwanda ,uyu mukobwa ubwo yavugaga ibi ,yavuze  mukiniga aho kuvuga mukinigi (i Musanze) ugiye ahatangirwa ibitekerezo bitandukanye kuri iy’inkur ubona ko abantu batandukanye bishimira uyu mwana w’umukobwa ko akomeje kumenya no kugira ubushake bwo kuvuga i Kinyarwanda.

ariko kandi abandi bakomeza banavuga ko uyu mwana ateye impuhwe ,agaragara nk’umuziranenge, Bbao yamenyekanye cyane ubwo yakoraga indirimbo na Urban Boyz , nyuma yaje gukora izindi zitandukanye zirimo iyo yahuriyemo na The Ben , ndetse niyo yahuriyemo na Bruce Melody.

Reba Hano ikiganiro Babo yagiranye na Isimbi Tv

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button