Amakuru

Vestine na Dorcas hafi kurira batunguye mukuru wabo ukoze ubukwe bwiza/Bararirimbanye mbega amajwi meza

Kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 Nzeri 2022 nibwo mukuru wa Vestine na Dorcas witwa Aline yashyingiwe na Samuel biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo ,mu birori byari bibereye ijisho byitabirwa n’inshuti n’imiryango.

Vestine na Dorcas baririmbanye na mukuru wabo Aline
Vestine na Dorcas baririmbanye na mukuru wabo Aline

Ni ubukwe barumuna be Vestine na Dorcas bishimiye ariko kandi bavuga ko babajwe no kuba abasize nubwo bongeyeho ko aho agiye ariho heza kurusha kuba barikumwe mu rugo , Vestine yagize ati:”turagukunda cyane  uri mukuru wacu ,kuba udusize biratubabaje ariko nanone turishimye kuko ugiye ahantu heza”

Vestine yakomeje anibutsa umugabo washatse mukuru we ko bamukunda  cyane , aho yagize ati:”Bofure urabizi turagukunda cyane” ,asoje yahaye micro Dorcas ngo nawe agire icyo ababwira maze Dorcas agira ati:”tukwifurije urugo rwiza”

Aline yahobereye cyane Samuel bagiye kumarana ubuzima busigaye
Aline yahobereye cyane Samuel bagiye kumarana ubuzima busigaye

Nyuma yaho baririmbanye indirimbo nahawe ijambo ,indirimbo yafunguye amarembo ya Vestine na Dorcas isi ibamenya ubwo  ,ngo ikaba n’indirimbo mukuru wabo Aline akunda cyane ,ibintu ahuriyeho n’umugabo bashakanye Samuel .

Aline ni umwe mubagize uruhare runini mugutuma Vestine na Dorcas bakomezanya urugendo na Irene Murindahabi , ubwo hari ibibazo byabashakaga kubatandukanya , asanzwe ari umukobwa nawe ukunda kuririmba ndetse uciye bugufi cyane.

Tumwifurije urugo ruhire ruzarindwe n’Imana

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button