Iyobokamana

Vestine na Dorcas batunguye abantu mu isoko bagiye kugura ibikoresho by’ishuri

Abaramyi Vestine na Dorcas batunguye abantu mu isoko ubwo bajyaga kugura ibikoresho by’ishuri ,kuhabakura biba ingorane cyane ,abantu barabakunze cyane ndetse banabatumiye mu gitaramo bazakora mu kwezi ku Kuboza ubwo bazaba bamurika Album yabo ya mbere.

Vestinena Dorcas batunguye abantu ubwo bajyaga kugura ibikoresho by’ishuri bitegura kujya ku ishuri , ni mu gihe Dorcas yitegura kujya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ,mu gihe mukuru we Vestine agiye kwimukira mu mwaka wa gatanu.

Aba baramyi basubiye ku ishuri mu gihe bitegura ku murika umuzingo wabo wa mbere bise Nahawe Ijambo uzaba uriho indirimbo zabo nyinshi zakunzwe kuva batangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana , iki ni igitaramo kizaba mu kwezi kwa 12 ku itariki ya 24 buri bucye Noel iba.

Aba bana bavuze ko kimwe mu byabashimishije muri ibi biruhuko harimo kuba baragize umwanya uhagije wo gukora imyitozo bitegura igitaramo cyabo , ndetse no kuba mukuru wabo wagize uruhare ndetse akabashyigikira muri uru rugendo yarashyingiwe akagira urugo rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button