Amakuru

Uwahoze ari umukunzi wa Aunt wa Miss Naomi yasozanije ishuri rya Gisirikare na Ian Kagame , Umwana w’umukuru w’Igihugu

David Nsengiyumva uzwi cyane k’umbuga nkoranyambaga nka Dahveed_sh wamenyekanye k’umbuga nkoranyambaga ubwo yari mu rukundo na Nyirasenge (Aunt) wa Miss Nishimwe Naomi yasoje ishuri rya Gisirikare riherereye mu gihugu cy’u Bwongereza.

David na Kelly Uwineza uzwi nka Kelly_Malda akaba nyirasenge wa Nishimwe Naomi bakunze kugaragaza urukundo bombi bakundana , icyakora mu ntangiriro za 2022 aba baza gusa nkaho ibyabo bishyizeho akadomo nubwo ntawabihamya neza.

Iyo urebye k’umbuga nkoranyambaga za David niya Kelly usanga amafoto yari abahuje bari kumwe bose barayisebye , ikindi ni uko kugeza kuri ubu David afiteho Post imwe kuva yasiba amafoto arikumwe na Kelly , kurundi ruhande ariko aba bombi baracyakurikirana (follow ) kuburyo bigoye kumenya niba ari ugutandukana cyangwa barahisemo kugira urukundo rwabo ubwiru.

David Nsengiyumva ni umwe mu banyaRwanda batatu basoje mu ishuri rya Gisirikare  ry’Ubwami bw’u Bwongereza, Royal Military Academy, Yahawe ipeti rya Sous Lieutenenant hamwe na Ian Kagame ndetse na Park Udahemuka . Ntago byigeze bimenyekana ko David yigaga ibijyanye n’igisirikare ariko nanone iyo wasuraga imbuga nkoranyambaga ze wabonaga arikumwe n’abana b’Umukuru w’Igihugu.

David wahoze akundana na Kelly ni uwa mbere uhereye iburyo

Urukundo rwa Kelly na David rwatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2021 , aho bombi batahwemaga kwerekana urwo bakundana binyuze k’umbuga nkoranyambaga zabo! Kelly ni umwe mubagize Mackenzie ibarizwamo na Miss Naomie.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button