Amakuru

Uwahoze ari umufasha wa Safi Madiba yakiriwe nk’umwamikazi i Kanombe /abajijwe kubya Yvan Buravan na Yanga asuka amarira

Niyonizera Judith wahoze ari umufasha w’umuhanzi Safi Madiba yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kaombe yakirwa nk’umwamikazi ,abajijwe kuby’abahanzi baherutse kwitaba barimo Yvan Buravan na Yanga asuka amarira avuga ko ari ibintu byamushenguye umutima.

Ubwo Judith yari ageze ku kibuga cy'Indege
Ubwo Judith yari ageze ku kibuga cy’Indege

Niyonizera Judith asanzwe atuye mu gihugu cya Canada ariko akagira ibikorwa bitandukanye mu Rwanda ,yari amaze igihe mu gihugu cya Canada asanzwe atuye ,icyakora mu ijoro ryo kuri iki cyumweru yongeye gukandagira k’ubutaka bw’u Rwanda .

Judith yari amaze igihe avugwa mu rukundo n’umusore w’umunya Canada ndetse ntiyahwemye kwerekana ku mbuga nkoranyamabaga urwo akunda uyu musore ,nyuma ya Safi bari barasezeranye kubana akaramata ariko ibyabo bakaza kubishyiraho akadomo.

Judith ubwo yari ageze ku Kibuga cy’indege i Kanombe yakiriwe n’abiganjemo inshuti ze ndetse n’ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda , umwe mubanyamakuru yamujije uko yakiriye iby’inkuru yakababaro yatashye mubanyaRwanda yo kubura umuhanzi Yvan Buravan ndetse n’umusobanuzi Yanga.

Judith mukuvuga kuri ibi yafashwe nikiniga , avuga ko ari ibintu byamushenguye umutima , bimutesha umutwe kabone nubwo ngo atari mu Rwanda gusa ngo yababajwe cyane n’iyi nkuru.

Judith yababajijwe kuri Yvan Buravan amarira aba menshi kubw'agahinda yatewe n'urupfu rw'uyu muhanzi
Judith yababajijwe kuri Yvan Buravan amarira aba menshi kubw’agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu muhanzi

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button