Amakuru

Urupfu rw’umukobwa mwiza wakundanaga n’umuhanzi 600 rwababaje abanyarwanda (AMAFOTO)

Inkuru y’urupfu rw’umukobwa wakundanaga n’umuhanzi 600 Breezy yamenyekanye mu ijoro ryahise bitangajwe n’uyu muhanzi wagaragaje ubutumwa bw’uzuye agahinda uyu mukobwa yasize amwandikiye mbere yuko yiyahura .

mu butumwa uyu mukobwa yasize yandikiye uyu muhanzi yamubwiye ko ,ntacyo yashinja uyu muhanzi kuko yamukunze akamuha byose yumva yifuza ariko kandi avuga ko hashize igihe kinini arwana n’ubuzima abona ko adakwiye kubaho ku isi .

Urupfu rw’uyu mukobwa rwababje benshi ku mbuga nkoranyambaga

Uyu mukobwa yagize ati :” ntago mbona nkwiriye kuba hano , iki kiraro mpagazeho nikiza harasa neza , nakifuje ko twakabaye twazanye , uretse njye n’abandi bantu batagira aho baba bari hano twenyine ariko nanone mfite ubwoba”

https://www.instagram.com/tv/CiL94-fDByZ/?utm_source=ig_web_copy_link

Uyu muhanzi usanzwe ukora injyana ya HIP HOP muri America yavuze ko kuri we yumva ari kwishinja ikosa ryo kuba uyu mukobwa yiyahuye , aho yagize ati”Umukunzi wanjye namuhaye buri kimwe yarakeneye haba kuriwe ndetse no mukazi ke yakoraga none reba aransize “

Uyu muhanzi yageze aho asa nkuri kubaza umukunzi we ,maze agira ati : Mukundwa ibaze aho usize umuryango wawe , ibaze njyer=ewe aho unsize !@?” abantu batandukanye bihanganishije uyu muhanzi k’ubwo kubura umukunzi we.

https://www.instagram.com/tv/CiL-ToHjfBZ/?utm_source=ig_web_copy_link

Uyu mukobwa wari usanzwe ukora kandi anakunda ibintu bijyanye na siporo ngororamuburi ,yiyahuye ahanini ngo bitewe n’agahinda gakabije yari amaranye igihe na mbere yuko ahura n’uyu muhanzi bari bamaze igihe bakundana ndetse banitegura kubana.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button