Amakuru

Urukundo rwabo rwatumye basigaye binjiza million zirenga 30 buri kwezi (AMAFOTO)

Byagorana ubaye utabazi , icyakora nanone ubaye udakoresha urubuga rwa tik tok cyane cyangwa ngo ube uri wamuntu nyine utinda kumbuga nkoranyambaga ntiwapfa kubamenya , ariko kandi barazwi cyane haba mu Rwanda no muri Uganda.

Pauline Paula uzwi cyane kuri tik tok nka Liniamito ndetse n’umusore witwa Dinton Kessy , bamaze kumenyekana cyane mu gihugu cya Uganda ndetse no mu Rwanda bitewe ahanini n’urukundo rwabo rudasiba gutuma benshi barushaho kubakunda.

Uyu musore n’umukobwa bakomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda , iyo ugiye ku mbuga nkoranya mbaga zabo asangaho amashusho bari kumwe , bakina , batetse mbese ubona urukundo ari rwose , kimwe mu bituma benshi babakunda ni amarangamutima bagaragarizanya .

Akenshi bakunze gukora amashusho mato ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga zabo bari kuririmbirana indirimbo z’urukundo , akenshi nanone bagashyiraho amashusho y’umwe muri bo atetse undi ari kumuserereza kuburyo ubireba abirebera kutabihaga.

Ibi byaje gutuma urubuga rwa Tik Tok rutangira kujya rubahemba amafaranga abarirwa mu ma Million menshi , bitewe ahanini n’abantu babakurikira umunsi ku wundi¬† , bakunda ibyo bakora nababisangiza abandi.

Mubusanzwe urubuga rwa tik tok kimwe n’izindi mbuga nkoranya mbaga zindi ruhemba abarukoresha ariko kandi bakurikirwa bya buri munsi kandi nabo bakaba bashyiraho amashusho mu buryo buhoraho , iyo urebye rero ku rubuga rwa tik tok rw’umukobwa Lianmuto201 tukurikirwa n’abantu barenga million 1 n’ibihumbi 900 , ibi bikaba bimwemerera guhembwa.

Ubwiza bw’umusore no kuba abigitsina gore badahema kuvuga ko ari uwuburanga byatumye amenyekana cyane ndetse abarenga million¬† 4 n’ibihumbi 400 nawe bikaba bimwemerera guhembwa agatubutse.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button