Amakuru

UMWUZUKURU wa H.E Kagame mub’imbere 😍 Abana 10 beza b’ibyamamare n’abanyacyubahiro bamenyekanye ari bato (AMAFOTO)

Hari ubwo abahanzi cyangwa ibyamamare muri rusange bihitamo kuterekana abana babo kuva bavutse kugeza bakuze , ahanini bitewe nuko bashaka ko abana bazihitiramo inzira zabo cyangwa bigaterwa n’izindi mpamvu runaka z’imiryango.

Ariko nanone hari bamwe mu byamamare bahitamo kwerekana abana babo , kuba babatwite kugeza bakuze , bamwe mubyamamare rero bahisemo kwerekana abana babo kugeza ubwo aba bana babaye ibyamamare ari bato kandi bakanakundwa bitangaje n’abanyarwanda.

Uyu munsi ngiye kubereka urutonde rw’abana b’ibyamamare n’abanyacyubahiro babaye ibyamamare ari bato kandi bakigarurira imitima y’abanyarwanda , turahera k’umwanya wa cumi tujya kuwa mbere :

10. Mukunzi Ethan

Uyu ni umwana w’umukinnyi Yannick Mukunzi ndetse na Joy Iribagiza , uyu mwana yabaye icyamamare ndetse akundwa n’abenshi ahanini bitewe n’uburyo ababyeyi bakunze kujya bamupostinga bigatuma abakunzi b’uyu mukinnyi nabo bamukunda.

9. Shami Kigenza

Uyu ni umuhungu w’ipfura y’umunyamakurukazi Antoinnette Niyongira umunyamakuru wa radio Kiss Fm , ndetse na Kigenza Patrick , uyu mwana akaba akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 3000 k’urubuga rwe rwa instagram ndetse agakundwa n”abantu benshi.

8. Itahiwacu Brittah

Uyu nii umwana w’icyamamare mu muziki nyarwanda , Itahiwacu Bruce Melody , iy’imfura ya Bruce Melody yatangiye k’umenyakana mu mwaka wa 2016 , nyuma yaho Se umubyara yaratangiye kwerura ko ari umwana we nyamara yari yarakunze guhakana ko afite uyu mwana , cyakora nyuma yaje kuvuga ko impamvu yabihakanaga aruko igihe cyari kitaragera.

7. Ineza Ella Close

Uyu ni umwana w’umuhanzi akaba na Doctor , Dr Muyombo Thomas , abenshi bazi nka Tom Close ndetse n’umufasha we Tricia Agasaro , uyu mwana w’imfura ya Tom Close kurubuga rwe akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 28 , ubwamamare akaba yarabukuye kubabyeyi be .

6. Bubuna

Uyu mwana abenshi muri twe twamenye izina rye tutaramumenya , ahanini bitewe no kuba Se umubyara Junior Giti yarakunze k’umuvuga mu ma filime yabaga yakoze bigatuma benshi bamumenya , nyuma rero yaje kujya ashyira hanze amashusho mato barikumwe bituma benshi bamumenya gutyo.

5. Kimenyi Yannis Miguel

Uyu ni umwana w’imfura y’umukinnyi Kimenyi Yves ndetse na Miss Muyango , uyu mwana kuvuka k’ubabyeyi b’ibyamamare byamugize icyamamare nawe ari muto , kuko kugeza kuri ubu k’urubuga rwa instagram akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 13 .

4. Ndayikuriye Amora

Uyu ni umwana Jeannette Bahavu benshi bamenye muri filime z’itandukanye zanyuraga kuri televiziyo y’u Rwanda , icyakora kugeza ubu akaba asigaye yikorera, uyu mwana wa Jeannette yatangiye kumenyekana kuva bamutwita kugeza avutse aho kugeza ubu akunze kugarukwaho mu biganiro mama we na papa we bakora kuri youtube ndetse hakaba hari imwe muri companyi zayo bamwitiriye.

3. Abana 2 ba Shaddyboo

Aba ni abakobwa b’icyamamarekazi , akaba umugore wa mbere ukurikirwana n’abantu benshi k’urubuga rwa instagram , aba bana Shaddyboo yababyaranye na Meddy Sareh usanzwe uzwi mugutunganya amashusho , aba bana bitewe n’ubwiza bwabo , ubwamamare bwababyeyi babo byatumye bamenyekana ari bato cyane.

2. Diamante Amata

Uyu ni umwana w’umuhanzikazi Young Grace , ni umwana wavuzwe cyane mu itangazamakuru bitewe n’urukundo rudasanzwe umubyeyi we yagiye amugaragariza kuva yamutwita kugeza ubu .

1.  Umwuzukuru wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

Uyu ni umwana w’imfura ya Ange Kagame umukobwa umwe wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame , uyu mwana kuva yavuka abanyarwanda ntibahwemye kugaragaza urukundo bamukunda , aho nkiyo hasohotse ifoto ye cyangwa amashusho ye ubona Abanyarwanda k’umbuga nkoranyambaga bamugaragariza urugwiro.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button