Amakuru

Umwana w’imyaka 9 yiyahuye /icyamuteye kwiyahura cyababaje benshi

Umwana w’umuhungu w’imyaka 9 yiyahuye , asiga abwiye umubyeyi we amagambo akomeye , ndetse abamenye icyatumye yiyahura bashengurwa no kubyumva no kuba umuryango we muri rusange ntacyo wamufashije cyangwa ngo umube hafi.

Ngo uyu mwana byatangiye ahora abwira mama we umubyara ko kwishuri abangamirwa n’abana bigana ariko umubyeyi we ntabigire impamvu ngo akumva ari ibisanzwe akamuha imbaraga kugirango umwana yo gucika intege kuko yumvaga ku ishuri hatajya habura urugomo nkurwo ibizwi nko kunnnyuzura.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Cnn mugice cy’amakuru y’ibanda k’ubuzima ,ivuga ko nyuma uyu mubyeyi yaje kubwirwa n’umwe mubana bigana n’umwana we ko ,uyu mwana¬† w’umuhungu aryamana nabo bahuje igitsina ariyo mpamvu ahohoterwa.

Ngo uyu mubyeyi yaguye mukantu kuko atari aziko ibyo umwana we abikora ,ngo aza gukora igenzura asanga n’ibyo ngo kuko uyu mwana yajyaga aza kurebwa n’umuhungu akagirango ni inshuti gusa ahubwo baryamana .

Nyuma uyu mubyeyi yaje kubwira umwana we ko abamuhohotera ku ishuri bari bafite ishingiro ,kuko uko yitwara bidakwiye , umwana wari waratinye kubwira nyina iby’uko yiyumva kubijyanye no kuryamana n’abahungu bagenzi be ,yababajwe no kumva nyina atamushyigikiye ahitamo kwiyahura.

Ishami rya Police ya Denver , muri leta ya Colorado rivuga ko Jamel izina uyu mwana w’umuhungu yitwaga , ryavuze ko uyu mwana uko bigaragara yiyahuye nk’ibisubizo byavuye mu isuzuma ryakorewe umurambo , icyakora Police ikvuga ko ikibazo cyo kwiyahura ku bana kimaze gufata indi ntera kuko uhereye mu mwaka w’ 1999 kugera muri 2016 abana hagati y’imyaka 5 na 12 ,bagera 1430 biyahuye .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button