Amakuru

Umwana w’imyaka 2 yariwe n’imbwa 2 arapfa/Umuryango we uratabaza

Umwana w’imyaka 2 y’amavuko yariwe n’imbwa 2 zo mubaturanyi iwabo  yitaba Imana , umuryangow e ushengurwa bikomeye n’urupfu rw’uyu mwana .

Iy'imbwa niyo yariye umwana
Iy’imbwa niyo yariye umwana

Inkuru ivuga ko uyu mwana yari iwabo akina n’abandi bana , ngo ubwo bakinaga umupira , ballon (umupira) bakinaga waje kugwa mu rugo rw’abaturanyi babo ,umwana yahise ajya muri urwo rugo rw’abaturanyi kugirango azane umupira wari utakayeyo icyakora akigerayo imbwa zaho ziramwataka.

Umubyeyi (mama) w’uwo mwana avuga ko yari munzu ariko akumva umukobwa muto we avuza induru avuga ko umwana yatatswe n’imbwa , ngo ubwo yageragezaga kujya muri urwo rugo gukiza abantu bamufashe baramubuza kuko babonaga imbwa zamurya nawe , cyane ko zari imbwa nini  izi ziizwi nka Bull Dog .

Ikinyamakuru cyandikirwa muri South Africa cyavuze ko uyu mwana witwa Milani Keke urupfu rwe rubaye nyuma yundi mwana w’imyaka 4 nawe uherutse kwitaba Imana muri iki gihugu ubwo yari ariwe n’imbwa ari gutashya inkwi zo gucanisha.

Umuvugizi wa Police muri South Africa ,bwana  Sergeant Noloyiso Rwexana yavuze ko bafunguye iperereza ku kibazo cy’impfu z’abana zikomeje guterwa n’imbwa zirikubarya.

Ni mugihe Umuryango wa Milene wo ,wavuze ko utawe agahinda gakomeye n’urupfu rw’umwana wabo ariko kandi bavuga ko icyo bakeneye ari impozamarira ntakindi .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button