Amakuru

Umva hano indirimbo yanyuma Yvan Buravan yasabye kumva mbere yuko yitaba Imana

Mu ijoro ryakeye nibwo mu ihema rya Camp Kigali habereye umuhango wo guha icyubahiro no kuvuga ibigwi bya Yvan Buravan watuvuyemo ku itariki 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu buhinde aho yari yagiye kwivuriza Kanseri.

Yvan Buravn yaguye mu bitaro byo mu buhinde

Abantu batandukanye batanze ubuhamya kuri uyu muhanzi bavuga ko yari umuhanzi ukunda kurangwa no kudacika intege mu byo yakoraga byose , kandi akarangwa n’urukundo aho ari hose , mukuru we bajyanye mu buhinde nubwo yatangaga ubuhamya yavuze ko Yvan Buravan kugeze mu minsi bageraga mu buhinde kugera ku mwuka we wanyuma yaranzwe no kudacika intege.

Yavuze ko nubwo Yvan Buravan wabonaga ko arembye yagumaga kuvuga ku mishinga yari afite , hari aho yagize ati:” Yvan ntiyacikaga intege kuko yakomezaga avuga imishinga afite y’ibitaramo ,hari n’ubwo yahamagaragara abagize band ye akabaza niba bafite Passport”

Umuhanzi Yvan Buravan yasezeweho,anahabwa icyubahiro mu ijoro rya cyeye

Yvan Buravan wari usanzwe ari umu Christu cyane , ngo mu minsi yanyuma yakunze kumva indirimboi ihimbaza Imana ndetse ngo no mu minota yanyuma yasabye ko bamwumvisha iyo ndirimbo ,ni indirimbo yitwa Uko Ngusabira y’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana witwa Elie Bahati yafatanije na Fabrice.

Umuryango we wavuze indirimbo yanyuma Yvan Buravan yumvise mbere yuko ashiramo umwuka

Iyi ndirimbo yaje kuririmbwa mu ijoro ryo guha icyubahiro no kumusezeraho aho byahise binatangwazwa ko ariyo ndirimbo yumvise bwanyuma ubwo yitabaga Imana, Yvan Buravan yatabarutse Imana afite imyaka 27 , asiga album yise Twaje yariho indirimbo yise Ni Yesu ikundwa na benshi.

Umva hano indirimbo yanyuma Yvan Buravan yasabye kumva mbere yuko yitaba Imana

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button