Amakuru

Umuyobozi ukomeye yakubise umugore wari umwarimu amuziritse aramwica (amafoto)

Umuyobozi ukomeye yakubise umugore wari umwarimu witeguraga gukora ubukwe aramwica amusiga mu mdoka ye arigendera umuryango uratabaza kugera bamusanze mu modoka yuwo muyobbozi yashizemo umwuka abaturage baratabaza.

Umuyobozi wo mu ntara  Edo State ,mu gihugu cya Nigeria yakubise umugore amuziritse kugeza apfuye , amakuru yuko uyu mugore yakubiswe nuwo muyobozi yatangajwe nabo mu muryango we bamusanze mu modoka yuwo muyobozi yashizemo umwuka ndetse yasize ayishyizemo urufunguzo.

Umuyobozi bivugwa ko yishe umukobwa yakundaga

Uyu mugore witwaga Faith Aigbe w\’imyaka 25 y’amavuko yari asanzwe ari umwarimu  ndetse yarari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umusore bakundanaga ndetse ngo banakuranye witwa Ekuase , ngo ndetse kimwe mu byo uyu muyobozi ngo yamuzijije ni uko uyu mugore yari agiye gukora ubukwe kandi uwo muyobozi ngo yarasanzwe amukunda.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byandikirwa muri Nigeria avuga ko uyu mugabo w’umuyobozi yari nyaragerageje gutereta inshuro nyinshi uyu mukobwa ariko undi akamubera ibamba , ngo umunsi yitabaho Imana yari yabwiye uyu muyobozi ko ari mu myiteguro yanyuma y’ubukwe bwe.

Ngo undi yamusabye ko bahura , cyakora muguhura undi amuzirika amaboko aramukubita kugeza amwishe ,ngo yahise afata umwanzuro wo kumusiga mu modka ye amuziritse arangije amujyana kubitaro ntiyanahita amuvuza ngo kuko yamugejejeyo akiri muzima  ahubwo agahitamo kumusiga amufungiranye mu modoka akayisiga ku bitaro.

Umuryango we waramushatse uramubura kugeza ubwo bahawe amakuru yuko bamubonye aryamye mu modoka iparitse ku bitaro basanga niwe , umuryango w’uyu mukobwa wahamagaye police iraza imukuramo ,kugeza kuri ubu umuryango uratabaza ngo kuko ari ntacyo uyu muyobozi baramukora kandi yarishe umuntu.

Ku rubuga rwa facebook uwitwa Pharez Okper ari nawe watangaje amakuru yavuze ko bibabaje kuba uwo muyobozi atari gukurikiranwa basaba inzego z’umutekano guhana uwo muyobozi.

 

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button