Amakuru

Umusore Yarashe umwana w’umukobwa bahoze bakunda yitaba Imana /Nyina arakomereka bikomeye

Umusore yarashe umwana w’imyaka 9 w’umukobwa bahoze bakundana yitaba Imana mu gihe nyina yakomeretse bikomeye akajyanwa mu bitaro igitaraganya ngo atabarwe .

Amakuru avuga ko uyu musore yari amaranye n’uyu mugore amezi agera ku icyenda ,nyuma yo gutandukana hari haciyemo amezi 2 ,icyakora uyu musore wari ugikunda uyu mukobwa ngo yagize ifuhe atekereza ko uyu mugore yaba asigaye undi mugabo baryamana.

Umwana yishe yitwaga Khylie Sorrells

Ngo nyuma yo gutekereza ibi ,uyu musore yahise ajya mu rugo rw’uyu mugore w’abana batatu ,ajyayo yarakaye , ngo mushyamirana uyu mugabo yaje kurakara arasa umwana isasu ryo mu mutwe ,na nyina aramukomeretsa icyakora bahita batabarwa.

Uyu musore witwa Jeremiah Jones,  w’imyaka 22 wari usanzwe utuye mu mujyi wa Houston muri America yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwica ,

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button