Amakuru

Umusore wari umaze iminsi afunguwe yishe umwana w’umukobwa w’imyaka 19

Umusore w’imyaka 26 wari umaze iminsi afunguwe yishe umwana w’umukobwa w’imyaka 19 ,nyuma yo gufungurwa amaze imyaka   2 mu myaka itandatu yari yarakatiwe gufungwa azira ubujura bwibishije intwaro,

Amakuru avuga ko ubwo uyu mukobwa yari mu mujyi ngo ,uyu musore yagerageje kumuvugisha ariko undi akamwima amatwi ,ngo ibtyo byaramurakaje bituma akurikira aho uyu mukobwa yari yaparitse imadoka muri pariking yongera kumuvugishirizayo ariko undi amwima amatwi biramurakaza afata icyemezo cyo kumutera icyuma mu ijosi.

Uyu mukobwa yishwe n'umusore wari umaze iminsi afunguwe
Uyu mukobwa yishwe n’umusore wari umaze iminsi afunguwe

Inkuru dukesha ikinyamakuru Cbs News cyandikirwa muri leta zunze ubumwe za America ivuga ko ,uyu musore witwa Donald Thurman ngo yavugishije umukobwa mu masaha y’umugoroba  ariko umuobwa akamwihorera akerekeza ku modoka ye aho yari iparitse agahitamo ku mwica kubera umujinya.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 19 wari utuye muri leta ya Michigan ,ngo yiciwe hafi yishuri yigagamo ari naho umurambo we wasanzwe ,hafi n’ishuri rya University of Illinois at Chicago , umurambo we umaze kuboneka police yahise itangira iperereza isanga uwamwishe yari amaze iminsi afunguwe.

Uyu musore yari amaze iminsi afunguwe
Uyu musore yari amaze iminsi afunguwe

Ngo Uyu musore witwa Donald Thurman yari amaze iminsi afunguwe ahawe imbabazi ,kuko yagombaga gufungwa imyaka itandatu azira ubujura bwibishije intwaro ariko bakaza kumurekura ku mwaka wa kabiri afunzwe.

Abayobozi batandukanye n’abanyeshuri bakaba barunamiye uyu mwana ndetse banavuga ko yari umwana wubaha cyane kandi ucishije macye , icyakora babonera kuvuga ko kuba umusore yahisemo kumwica ari ikimenyetso cyuko uno mukobwa yarebaga kure atri akwiye no kumuvugisha.

Kugeza ubu uyu musore yahise atabwa muri yombi , ndetse atangira gukorwaho iperereza kubyaha akurikiranywe byo kwica kubushake umwana w’umukobwa

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button