Amakuru

Umusazi akubise Ipiki umugore mu mutwe aramwica

Mu Karere ka Nyanza , Mu Murenge wa Kigoma ,Akagali ka Mulinja, aho umugabo witwa Ushizimpumu Jacque bivugwa ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe yafashe umwanzuro ugayitse akica umugore we witwa Judith bari bafitanye umwana umwe.

Uku kwivugana umugore ngo bikaba byatewe n’umugabo wabasanze mu kabari akabatezamo impaka abumvisha ko umwana bafiatnye atari uwabo ,nk\’uko umubyeyi ubyara Ushizimpumu yabitangarije Btn Tv dukesha iy’inkuru.

Ngo ubwo ayo makimbirane yabaga ,aba bombi baje gutaha icyakora bakigera mu rugo Ushizimpumu ahita afata ishoka akubita umugore we mu mutwe , ndetse ngo anamujombagura ibyuma umubiri wose ,abaturage baganiriye na Btn Tv bavuze ko biteye agahinda uburyo uyu mugabo yishe umugore we.

Icyakora nubwo bavuga ko uyu mugabo yicanye umugore we ubugome , nyina umubyara yabwiye Btn Tv ko umwana we yari asanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe , aho yagize ati:”asanzwe ari umurwayi ni umuhungu wanjye yari asanzwe ari umurwayi yari umusazi”

Icyakora abaturage bavuga ko ibi batemeranya nabyo kuko ngo inshuro nyinshi Jacque yagiye yitwaza ubu burwayi agahohotera abaturage , kugeza kuri ubu Jacque akaba yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button