Amakuru

Umuryango w’abantu batanu barimo abana wapfiriye mu mpanuka

Umuryango w’abantu batanu barimo n’abana bari hagati y’imyaka 14 ,imyaka 9 n’ imyaka 8 bapfiriye mu mpanuka ikomeye ubwo bari bavuye gusura muramukazi wabo wari utuye mu ntara y’akure yaho basanzwe batuye .

Amakuru avuga ko ahagana saa tanu z’ijoro aribwo uyu muryango wari uvuye gusura muramukazi wabo , icyakora ngo bageze munzira bayoba umuhanda umwe mubabyeyi baba bana wari utwaye ata umuhanda arwana no kugarura imodoka ariko birangira agonze igiti.

Umuryango w'abantu batanu bapfiriye mu mpanuka
Umuryango w’abantu batanu bapfiriye mu mpanuka

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya New York Post ivuga ko Myriam Lebraun, w’imyaka 37 ari nawe warutwaye imodoka yarikumwe n’abana be Marcus Gean­ty, w’imyaka 1`4 , Marcel Gean­ty w’imyaka 9 , Kayla Gean­ty w’imyaka 8 ndetse na nyirakuru Yolande Moise w’imyaka 68 aribo baguye muri iyo mpanuka.

Amakuru avuga ko Myriam Lebraun  wapfiriye muri iyo mpanuka yageze muri Letza Zunze Ubumwe za America afite imyaka 17 ,Marlene Thomas wari usanzwe ari umuturanyi wabo avuga ko yabuze inshuti ndetse n’abavandimwe icyarimwe ngo kuko ibintu byose babisangiraga ntanakimwe basize.

Myriam Lebraun yapfiriye mu mpanuka n'abana be 3 na nyina umubyara
Myriam Lebraun yapfiriye mu mpanuka n’abana be 3 na nyina umubyara

Myriam Lebraun yari asanzwe ari umugore w’ibana ,arera abana abifashijwemo na mama we umubyara ndetse na se , Geane Robert Lebraun, sekuru w’abana yavuze ko bigoye kwiyumvisha ibyabaye kuko abuze umuryango wose icyarimwe .

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button