Amakuru

Umunyamakuru Chita Magic ari mu gahinda ko kubura umuvandimwe we witabye Imana

Umunyamakuru Jilius William uzwi nka Julius Chita ku muyoboro wa Youtube ari mu gahinda ko kubura umuvandimwe we muto witabye Imana kuri iki Cyumweru .

Mu butumwa Julius yanyujije ku rukuta rwe rwa Youtube yagaragaje agahinda atewe no kubura murumuna we muto , Chita yagize ati :”Uruhukire mu mahoro muvandimwe wanjye muto ,  Roger Patrick , wari inshuti yanjye ,warakoze kumbera murumuna wanjye nizera kandi niyumvamo , Imana igutuze aheza , ndagukunda muvandimwe Patrick”

Roger Patrick yari umuvandimwe akaba n'inshuti ya mukuru 'Chita Magic
Roger Patrick yari umuvandimwe akaba n’inshuti ya mukuru ‘Chita Magic

Umunyamakuru Chita ntiyigeze avuga icyahitanye umuvandimwe we , icyakora urebye ku rukuta rwe rwa instagram Chita yashenguwe cyane no kubura uyu muvandimwe we muto ahamya ko yamubereye inkoramutima .

Aha Roger Patrick yarikumwe na Chita Magic n'umufasha we
Aha Roger Patrick yarikumwe na Chita Magic n’umufasha we

Abantu batandukanye biganjemo ibyamamare bifatanije n’uyu munyamakuru mugahinda ko kubura umuvandimwe we , ndetse abenshi bamwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha .

Imana yihanganishe abasigaye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button