Amakuru

Umunsi Kate Bashabe afungirwa i Gikondo azira gukubita abakobwa 2

Mu mwaka wa 2016 ,mu kwezi kwa 7 nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda habyukiye inkuru zavugaga ko umunyamideli kabuhariwe Bashabe Catherine wamamaye nka Kate yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bagenzi be babiri.

Inkuru zavugaga ko kuva ku wa mbere w’itariki 4 Nyakanga 2016  aribwo Kate Bashabe yatawe muri yombi , nkuko uwari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu  yari yabihamirije ikinyamakuru  Igihe dukesha iy’inkuru.

Kate Bashabe yari yafunzwe azira gukubita no gukomeretsa bagenzi be
Kate Bashabe yari yafunzwe azira gukubita no gukomeretsa bagenzi be

Kate Bashabe wari warabayeho Nyampinga wa MTN , mu mwaka wa 2010 ndetse mu mwaka wa 2012 akaza kuba Nyampinga wa Nyarugenge byavugwaga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo  gukubita no gukomeretsa bagenzi be.

Ubuhamya bwari bwatanzwe n’umwe mubo byavugwaga ko yakubiswe na Kate , ngo ni uko intandaro ya byose ari umuntu wafunguye urubuga rwa Instagram akajya akwirakwiza amakuru yibihuha kuri uyu mukobwa avuga amazina y’abagabo baryamanye mu Rwanda no mu mahanga .

Kate Bashabe yigeze kubaho Miss wa MTN
Kate Bashabe yigeze kubaho Miss wa MTN

Icyo gihe Kate Bashabe ,ngo yaketse umwe mu nshuti ze ndetse aranamuhamagara arabimushinja ,undi ngo yaramuhakaniye ,Nyuma Kate Bashabe amusaba imbabazi kubw’amagambo mabi yari yamubwiye , ahubwo amusaba ubufasha kugirango bamenye uwihishe inyuma yabyo.

Kate yaje guhamagara uyu mukobwa amubwira ko amushaka mu rugo kandi ko yaza amuzaniye icyo kunywa gikonje , undi ngo yaragiye kuko yumvaga ntakibazo bafitanye , cyakora ngo ahageze ngo Kate azana icyuma akimufatiraho amubwira ko natemera ibyo yakoze ari bumwice.

Uyu mukobwa ngo yaje kubyemera nk’uko yabihamirije ikinyamakuru Igihe ,aho yagize ati:”Nagize ubwoba mwemerera ko ari njye wabikoze arangije amfata amajwi ndi kubivuga. Yantegekaga ibyo mvuga, yantegekaga abo mpamagara tukabivugana.”

Ngo Kate yaje kubwira uyu mukobwa ko ahamagara mugenzi wabo yacyekaga ko bafatanije urugamba nawe bigenda gutyo ariko ngo barabyemera kugirango bamwikize bave aho, ngo yabahaye amasaha 24 yo kuba basibye ibyo bandika , abandi baragenda bahita batanga ikirego Kate atabwa muri yombi gutyo.

Nyuma Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwahamije Kate Bashabe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abakobwa bagenzi be babiri, ndetse yaciwe amafaranga y’u Rwanda 2.375.000 ndetse agatanga amagarama y’urubanza angana n’amafaranga 25.000.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button