Amakuru

Umukobwa Yapfuye arikubyara imfura ye / umugabo we yiteguraga kumusaba kubana

Umukobwa w’imyaka 26 yitabye Imana ubwo yarimo abyara imfura ye kwa muganga , umugabo we ngo yiguraga kumusaba kumubera umugore .

Uyu mugabo yiteguraga kumusaba kubana
Uyu mugabo yiteguraga kumusaba kubana

Inkuru ivuga ko uyu mukobwa yari yagiye mu bitaro kuwa mbere anezerewe kuko yumvaga  agiye kwibaruka imfura ye , ngo umusore bakundanaga ari nawe wamuteye inda , yiteguraga kumusaba ko yamubera umugore cyane ko yari yamuteye inda batarabana .

Inkuru ivuga ko uyu mugabo yifuzaga ko ubwo azaba amusaba kubana ,umwana wabo yaba ahari kuko byakongera ibyishimo ,icyakora siko byaje kugenda ngo kuko akimara kubyara umutima we wahise uhagarara bitewe n’indwara z’umuvuduko w’amaraso yari afite.

Ikinyamakuru The Cuty cyandikirwa muri America kivuga ko uyu mukobwa witwa Washington yari asanzwe atuye muri Leta ya Brooklyn ,ndetse mbere yo kujya aho yagombaga kubyarira mu bitaro bya Brooklyn’s Woodhull Hospital, yabanje kuvugisha umugabo we akamwifuriza amahirwe.

Umwe mubaganga bafashaga uyu mukobwa yavuze ko ,hari urukundo hagati ye n’umukunzi we witabye Imana , amwifuriza kwihanga ndetse n’umuryango wose

Kugeza kuri ubu uyu mwana wasigaye we ntakibazo afite arikwitabwaho n’abaganga

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button