Amakuru

Umukobwa washyize urucupa k’umunwa rw'[inzoga akiranguza yababaje benshi/ Abahungu bamwe bafata imyanzuro ikakaye

Ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye byumwihariko twitter hakomeje gucaracara ifoto y’umukobwa mwiza ufite icupa ry’inzoga kumunwa ubona ko yashishikaye ,ni ifoto yavugishije benshi byumwihariko ab’igitsina gabo .

uyu mukobwa yatangaje benshi
uyu mukobwa yatangaje benshi

Ni ifoto igaragaraho umukobwa mwiza afite icupa ry’inzoga ryo mu bwoko bwa Jack Daniel ,yariteretse kumunwa ubona ko yashishiokaye , iyi foto yavugishije benshi bibaza uburyo umukobwa mwiza nk’uwo yata umuco bigeze aho gukubita icupa k’umunwa mbene ako kageni.

Hari nkuwagize ati:”harya abahungu ngo barashaka gushaka !? ibaze ushatse umugore nkuyu!?” hahise hatangwa ibitekerezo byinshi kuri iy’iyi foto bamwe mubahungu bavuga ko impamvu nyamukuru ituma badashaka harimo imyitwarire igayitse y’abakobwa muri iy’iminsi.

Uwitwa Janvier Popote we yagize ati:”Ese uyu mwari wafashe bugwate sosho midiya zose ni we nde?” icyakora nubwo benshi bari bakomeje kubabazwa no kuba uyu mukobwa yari ameze gutya ari kunywa inzoga , hari uwagize ati:”hari ibintu bitatu mutarikumenya.

Ati:”1.yasohotse , 2yujuje imyaka ,3,yiguriye , yikwije ,5:yishimye,,,, ubwo ubabajwe niki muri ibi!?abanyarwanda mugira imitwaro ibavunira ubusa rwose” ibi yarabisubije uwitwa Marvin_dalton wari ugize ati:”Nubwo bisigaye byitwa uburenganzira bwabo ark sinemera umukobwa wikora nkibi, biragayitse kubona umwari mwiza nkuyu yikora ibintu bigayitse nkibi rwose”

Icyakora nanone nubwo benshi babajwe n’iyi foto , nyuma byaje kumenyekana ko atari umukobwa w’umunyarwanda ,kuko uyu mukobwa yari mukabari kitwa Lift Lodge gaherereye mu gihugu cya Kenya ,hakaba hari ku munsi wa gatatu mu birori bikunze kubera muri ako kabari byitwa the loft reggae Wednesday ,aho yarikumwe n’abagenzi be binezeza.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button