Amakuru

Umukobwa wabyariye iwabo yiyiciye umwana w’imyaka 3 /bitera agahinda benshi kumva icyo yamuzijije

Umukobwa w’imyaka 26  wari warabyariye iwabo yiyiciye umwana we w’imyaka itatu ,amunize bitera agahinda benshi kumva icyo uwo mugore yazijije uwo mukobwa we w’imyaka 3 y’amavuko gusa.

Uyu mugore yiyiciye Umukobwa we w’imyaka iatatu gusa

Inkuru ivuga ko uyu mugore ubwo yari avuye mu rugo mu masaha y’umugoroba agiye gukora aribwo yakoze iryo sanganya akiyicira umwana we w’imyaka itatu , yabibazwa akabanza kwigiza nkana avuga ko we umwana yamusize mu rugo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Digital Journal cyandikirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America ariko kikibanda cyane ku nkuru zicukumbuye zijyanye nahakorewe ibyaha , ivuga ko uyu mugore  wari utuye  Pittsburgh muri Leta ya Pennsylvania yavuye mu rugo agiye gukora akazi kijoro yari asanzwe akora ariko akabanza kwiyicira umukobwa .

Ngo ibi byatewe nuko ubwo yavaga mu rugo , yagiye adasezeye mama we umubyara , hanyuma umukobwa we yamwiruka inyuma agiye kumwibutsa ko agiye adahaye akabizou ko kwitama nk’ikimenyetso cyo gusezera kuri Nyirakuru ,undi umujinya ukamwica agahitamo kumuniga kamwica.

Adrionna w’imyaka 3 wishwe na Nyina umubyara

Icyakora nanone Iperereza ryakozwe na Police ryasanze, uyu mugore muri telefone ye hari ubutumwa bwinshi yari yaragiye yandikira inshuti ye ayibwira ko arambiwe ubuzima bwo kwirerana umwana ari wenyine .

Kurundi ruhande ariko ku babyeyi buyu mugore witwaga Williams bavuga ko bamufashaga kurera umwana igihe cyose adahari , ndetse ko umwana yakundaga kuba arikumwe na Nyirakuru ubyara Nyina , ndetse ko yari umwana mwiza wumvira.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button