Amakuru

Umukobwa mwiza wapfuye arohamye mu mazi arikwifata amashusho imbonankubone (AMAFOTO)

Umukobwa wari mukigero cy’imyaka 22 y’amavuko yapfiriye mu mazi (pool) ubwo yarimo yinezeza imbonankubone avugana n’abantu bamukurikira ku rubuga rwe rwa facebook , ibizwi nka broadcasting live kuri Facebook.

Bitangira ngo uyu mukobwa yarimo yoga ariko abwira bakunzi be ko avuye kukazi  kazi agomba kugira ibihe byiza arikwinezeza , ibi yabikoraga ari mu mazi (pool) , ngo nyuma abakunzi be bari barikuguma gutanga ibitekerezo kubyo yakoraga bamusabye ko yakwibira akongera akazamuka.

Uy'umukobwa mwiza yapfuye arohamye mu mazi
Uy’umukobwa mwiza yapfuye arohamye mu mazi

Uyu mukobwa yakomeje kubikora nkuko abari bamukurikiye babimusabaga , gusa ngo nyuma baza gutegereza ko yongera kuzamuka baramubura , abari bamukurikiye batangiye kwibaza ikibaye kuri uwo mukobwa bashya ubwoba ndetse bategereza amasaha agera kuri 4¬† batarongera k’umubona ariko telefone igifata amashusho.

Uyu mukobwa ngo witwa Hellen Wendy usanzwe ufite ubwene gihugu bwa Kenya ariko akaba yari asanzwe atuye muri Canada , ngo iwe haje kugera abasore baba aribo batabaza ko uyu mukobwa yarohamye ndetse yashizemo umwuka .

Ibyo byose byabaga imbonankubone (Live) abantu bakurikiye kuri facebook , kugeza ubwo inkuru ibaye kimomo ko uyu mukobwa yashizemo umwuka nkuko byatangajwe na murumuna we witwa Enock Magara Nyabuto abinyujije kurubuga rwa facebook.

Uyu mukobwa yari asanzwe atuye mu gihugu cya Canada
Uyu mukobwa yari asanzwe atuye mu gihugu cya Canada

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button