Amakuru

Umuhungu w’imyaka 17 yishe umukobwa mugenzi we w’imyaka 16 amuteye ibyuma inshuro 20 (Inkuru)

Umuhungu w’imyaka 17 yishwe umukobwa mugenzi we w’imyaka 16 amujombaguye ibyuma inshuro zirenga 20 mu mubiri we ,ubwo yari amutaruriye igitabo cye , icyo yamuzijije akibwiye police n’umuryango we ,agahinda karabica .

Ngo uyu mwana yari yatije mugenzi we , igitabo ngo ajye kwiga , ngo ubwo yakimutaruriga undi ngo yamusabye ko baryamana arabyanga ngo anamusabye urukundo nabwo arabyanga , umujinya waje kumwica ahitamo kumujomba ibyuma kugeza apfuye.

Uyu mukobwa yajombaguwe ibyuma kugeza ashizemo umwuka

Inkuru dukesha ikinyamakuru https://www.lucipost.com/ cyandikirwa muri Kenya ,ahabereye irisanganya  kivuga ko ngo ,uyu mwana w’umuhungu yari yarasabye mugenzi we urukundo ariko ngo uno mukobwa aza kubyanga ,

Nyuma yo kubyanga uyu mukobwa witwaga Valerian Njeri wigaga mu mwaka wa 2 w’amashuri y’isumbuye ku kigo cya Mary Leakey Girls’ School yaje guterwa ibyuma kugezaa ashizemo umwuka.

Umuryango wa nyakwigendera Valerian Njeri uvuga ko babanje kubwirwa ko umwana yabuze ,ababyeyi bagataha bihuta ngo bajye kumushaka bakamubura ,ariko police ikaza kumubona yambaye ubusa ndetse yatewe ibyuma mu mubiri .

Valerian Njeri wishwe azira kwanga gusambana na mugenzi we

Umubyeyi wa Valerian Njeri we yavuze ko yabuze umwana w’umuhanga kandi yabonagamo ubushobozi ,cyane ko ngo yari umwana wumva ,akaba umuhanga cyane , ngo kuko yari yabashije no gutsinda ikiazamini cya Leta muri Kenya .

Valerian Njeri ngo yifuzaga kuba umuganga ndetse anabishyiramo umuhate n’imbaraga nkuko umuryango we wabihamirije ikinyamakuru Lucipost.com dukesha iyi nkuru.

Inkuru ya : https://www.lucipost.com/2019/12/17-year-old-boy-stabs-16-year-old-girl-20-times-to-death/

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button