Amakuru

Umuhanzi King James wari waragiye muri America gukora ubukwe yagarutse mu Rwanda , anaririmba mu muhango wo Kwita Izina (AMAFOTO)

Umuhanzi King James wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za America yagaraye mu birori by’ubukwe bwe , yagaragaye mu kinigi kuri uyu wa gatantu tariki ya 2 Nzeri 2022 n’abandi bahanzi basusurutsa abitabiriye ibirori byo kwita izina .\

King James yaririmbye mu muhango wo kwita izina

Ni umuhango waherewemo amazina abana 20 b’ingagi , ndetse abahanzi batandukanye basusurutsa ibi birori , mubabisusurukije harimo abahanzi bakizamuka barimo Chris Eazy , Okkam , Insh Kevin , Afrique uzwi mu ndirimbo Agatunda ndetse n’abandi.

Uretse aba bahanzi bashya kandi , muri uyu muhango wo kwita izina hanaririmbyemo abahanzi bamaze igihe muri uyu muziki , aho twavuga umuhanzi Platin wahoze abarizwa mu itsinda rya Dream Boys, Rafiki ,Riderman, Mico The Best ndetse na King James .

Riderman ni umwe mubasusurukije abaturage

Aba bahanzi bataramye ndetse banishimirwa cyane n’abanyakinigi ,bari baje kwihera ijisho umuhango wo kwita izina , wari wanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard n’abandi banyacyubahiro.

Umuhanzi Chris Eazy

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button