Amakuru

Umuhanzi Bushali bushodo yafatanije n’umuhungu we w’imfura banyeganyeza inkuru za BK Arena/abaraho bati imfura igenda nka Se

Umuhanzi Bushali yongeye gushimangira ko ntakizamubuza kuba ingagi nkuru cyangwa umwami wa Bk Arena nkuko akunze kubyivugira ,cyane ko kuva iyi Bk Arena yakuzura ikitwa Kigali Arena ,nta munsi Bushali arayigeramo ngo areke kwemeza abafana be n’abandi bataremera.

Hari hashize ibyumweru birenga bitatu abanyarwanda bategujwe igitaramo kiswe RAP CITY cyari kigamije ahanini abahanzi bakora injyana ya HIP HOP ndetse no kubaha icyubahiro ,cyane ko nubwo iy’injyana bayikora ariko usanga abantu batarayiyumvamo neza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Nzeri 2022 ,muri Bk Arena habereyemo igitaramon cyahurije hamwe abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda ,uhereye ku gisekuru cya cyera cyakoraga Old School kugera kuri New School,

Ni igitaramo cyasize Bushali akuriwe ingofero kuko uyu muhanzi yashimangiye ko ari umunyadushya kandi azi gutegura neza urubyiniro rwe ,nkuko yigeze kubihamiriza Kiss Fm mu minsi yashize ubwo yagiranaga ikiganiro nabo.

Bushali yari ku rubyiniro afatanya n'umuhungu we
Bushali yari ku rubyiniro afatanya n’umuhungu we

Bushali yageze ku rubyiniro arikumwe n’umwana we w’umuhungu akaba imfura ye ,abwira abafana ko ashaka kumwerekana gusa bigera ubwo umwana ashize ubwo afatanya na se guhyushya abafana ,ubwo yarikumwe na B-Trey bafatanya kuririmba.

Abakunzi b’umuziki babonye ibi bishimishije kurayo amatelefone yabo batangira gufata amashusho,kuko imbaraga n’uburyo uyu mwana atatinyaga abantu bari bamuri imbere byatumye benshi babona ko uyu mwana azafatanya na Se kubaka ibigwi.

AMAFOTO YA INYARWANDA

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button