Amakuru

Umugore yafashwe atekeye umugabo we amaziranoki amuziza ijambo ribi yari yamubwiye

Umugore yafashwe atekeye umugabo we amaziranoki amuza ijambo yamubwiye ubwo yarikumwe n’abagenzi be baje kubasura mu rugo rwabo , ibyababaje umugore agahitamo ngo kwihorera adakomerekeje umugabo we yishakiye .

Ngo ubwo hari kuwa mbere umugore n’umugabo basuwe n’inshuti zabo , ngo barazimana barasangira ariko umugabo amaze kunezerwa (gusinda) abwirira umugore we imbere y’abashyitsi ko ari mubi yicuza icyatumye amushaka akamugira umugore.

Ngo ntibyagarukiye aho , kuko uyu mugabo ngo yahise ngo anavuga ko yibaza uko mwana bazabyara azaba asa mu gihe nyina ari mubi kandi umwana akunze gufata ishusho ya nyina , ngo abashyitsi baratashye abandi nabo basigara mu rugo ariko umugore asigarana umutima ubabaye .

Uyu mugore n’umugabo bakomoka mu gihugu cya Zimbabwe , ngo ntiharashira igihe babana , ngo uyu mugore yaje kujya aguma kwitottombera umugabo avuga ko yamusebereje imbere y’inshuti , ngo kuwa gatanu w’icyumweru dusoje , umugore ahitamo kwihorera.

Ngo abaturanyi bumvise umunuko ukabije uva mu rugo rw’uwo mugore n’umugabo , bahitamo kujya kureba ikibazo kiriyo kuko byari bikabije , mukugerayo ngo umunuko wabasanganiye kumarembo , kandi bumva umugore atetse niko kujya kureba ibyo atetse byateje umunuko ukabije basanga ni amaziranoki ,niko guhamagara ubuyobozi umugore umugambi we upfuba gutyo

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button