Amakuru

Umugore yabyariye mu muhanda /akomeza ubuzima nkaho ntacyabaye (AMAFOTO)

Inkuru dueksha ikinyamakuru cya The New York Post , ivuga ko uyu mugore wo mu gihugu cy’Ubushinwa  ubwo yari avuye mu isoko yabyariye mu muhanda agakomeza ubuzima nkaho ntacyabaye bikaza gutungura abari hafi y’isoko bamureba .

Iyi nkuru ivuga ko uyu mugore yari mu isoko ahaha , ibyo kurya birimo imboga rwatsi , akaza gufatwa n’ibise kuburyo abaturage babonye ko bikomeye bagahamagara ambulance ariko uyu mugore akanga kuyinjiramo avuga ko ameze neza ntakibazo.

Gusa ngo ubwo iyi modoka yari imaze gutsimbura igiye ,uyu mugore yaje kuguma kuribwa ndetse arangije guhaha arataha , icyakora atararenga intambwe icumi yahise abyarira mu muhanda , aribyaza neza arangije ataha ntakibazo afite umwana amuteruye mukuboko kumwe ,ukundi aguteruje imboga yari avuye guhaha.

Uyu mugore cyakora ntiharamenyekana amakuru yuko we n’umwana baje kubona ubuvuzi bwisumbuyeho ,cyane ko kutabyarira kwa muganga bishobora kugira ingaruka ku mwana na nyina ,nkuko the new york post ibivuga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button