Amakuru

Umugore w’imyaka 56 watewe inda n’umuhungu we yibyariye agiye kubyara

Umugore w’imyaka 56 agiye kwibyara umwana ,ku nda yatewe n’umwana we w’umuhungu ,ubu abantu bakaba barikwibaza uko uyu mwana azajya ahamagara se ,niba azajya amwita mukuru we cyangwa umubyeyi we (Data).

Umugore witwa  Nancy Hauck usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyiwa Utah biravugwa ko agiye kwibaruka umwana azabyarana n’umwana we, biragoye kubyumva ariko uyu mubyeyi w’imyaka 56 yatewe inda n’umwana we w’umuhungu.

Umwana na se ndetse na Nyina yateye inda
Umwana na se ndetse na Nyina yateye inda

Se w’uyu mwana witwa Jeff akaba umugabo w’uyu mugore avuga ko yishimira kuba atarikunze akareka umugore we n’umwana we bakagura umuryango, cyane ko ngo uyu mugore yari amaze imyaka 26 atabyara ,bakaba bari bafite ubwoba ko uyu mugore ashobora gucura akarekera kubyara bikaba byatuma umuryango utaguka.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga cyane uyu mugore bavuga ko atari akwiye kubyarana n’umwana we, abandi bakabikoramo urwenya bati uyu mwana azita gute uyu mubyeyi we, azamwita Se cg Mukuru we.

Src:Tmz 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button