Amakuru

Umugore wavuraga amenyo kwa muganga yishe umwana we w’imyaka 4 amuhanuye ku nzu ndende y’amagorofa 4 ( Floor )

Umugore wari usanzwe ari umuganga wimenyereza umwuga mu bijyanye no kuvura amenyo yahanuye umwana we w’imyaka 4  ku nzu ndende y’amagorofa ane ($) umwana we ahita ahasiga ubuzima ndetse nawe agerageza kwiyahura .

Bivugwa ko uyu mugore ubwo yamaraga kumanura umwana we akikubita hasi agapfa , yahise avuza ubuhuha ngo bigargare nkaho ari impanuka ibaye umwana  anyuzemo , icyakora nyuma haje gutahurwa amashusho bigaragara ko uyu mugore ariwe  wasunitse uyu mwana.

Ikinyamakuru The New Indian  Ex-press (https://www.newindianexpress.com/ cyandikirwa mu gihugu cy’ubuhinde cyatangaje ko icyateye uyu mugore gukora iri sanganya ari uko yamaze imyaka myinshi atabyara ndetse naho abyariye umwana we w’umukobwa akavukana ikibazo cyatuma atavuga , ntakintu abasha gukora.

Ngo ndetse uyu mugore witwa Sushma Bharadwaj , usanzwe utuye mu gihugu cy’Ubuhinde mu gace kitwa  Bengaluru, hari hashize amezi atatu n’ubundi ataye umwana we muri Gari ya Moshi abeshya umugabo we ko yamubuze , cyakora nyuma umwana aza gushakwa baramubona.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button