Amakuru

Umugabo yiyiciye umugore we nyuma yo kurwana umugore akamuca urutoki (Amashusho)

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022 , nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo mu mudugudu wa Gisenga , Mu kagali ka Kigali ,Umurenge wa Kigali ,,ivuga ko umugabo witwa Shumbusho Clement yishe umugore we witwa Nyirahabimana Yvonne.

Ngo ibi byabaye nyuma yuko ahagana saa Yine z’ijoro aba bombi bari babanje kurwana ariko abaturanyi babo ndetse n’inzego z’umutekano zikabakiza , umugabo agakizwa n’amaguru agahunga , umugore agasigara avuga ko ntacyo abaye ariko abaturage bakaza gutungurwa no gusanga mu gitondo uyu mugore yitabye Imana.

Abaturage bavuga ko mubusanzwe Uyu Shumbusho asanzwe ari umusinzi ndetse yari asanzwe afitanye ibibazo n’amakimbirane ya hato na hato n’umugore , ibi bikaba aribyo bavuga ko byavuyemo intandaro y’urupfu rw’uyu mugore.

Abaturage bavuga ko amakimbirane mu miryango akomeje gufata indi ntera muri uwo murenge ndetse ko hari abagore bahisemo kwirukana abagabo babo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zava mu makimbirane bahorana n’abafasha babo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button