Amakuru

Umugabo wagukubise yanakwica! Nta mugabo wankubita !!!! muncakire umugabo mwatumye mbura umugabo

Bashabe Kate ni izina rimaze kumenyerwa mu myidagaduro y’u Rwanda , ahanini biterwa n’uburanga bw’uyu mukobwa ndetse n’ibikorwa akora  birimo no kwamamaza imideli itandukanye .

Uyu mukobwa mu minsi yashize byavugwaga cyane ko yari mu rukundo na Sadio Mane rutahizamu wa Liverpool, ndetse ko imyiteguro y’ubukwe nayo iri hafi cyane , nubwo mu kiganiro aherutse kugirana na Yago Tv Show yahakanye iby’ayo makuru.

Abazwa niba yaba ari mu rukundo yavuze ko nta mugabo afite kandi ko abanyamakuru bagiye bamwicira isoko bitewe ahanini n’inkuru bagiye bamuvugaho zuko yaba ari mu rukundo na Sadio Mane , mu gihe we azi neza ko ntarwo.

Hagiye hakorwa inkuru zivuga ko aba bombi bari mu rukundo

Yagize ati:”Urukundo nimwe mwaruremye! ahubwo rero muncakire umukunzi mumuzane mujye mumuvuga mumuzi” yongeyeho kandi mu byukuri we abizi neza atigeze anahura n’uyu rutahizamu nk’uko byavugwaga ahubwo ko yagaragaye yagiye kureba umupira ahantu bagahita bamushyingira umukinnyi waho.

Ubwo yabazwaga kubijyanye n’ihohotera rikorerwa abakobwa mu ngo , Kate yasubije ko we yumve atazi neza impamvu yatuma umugabo akubita umukobwa , yagize ati:” ntamugabo njyewe wankubita ” ibi umunyamakuru Yago yarabikomoje ku nkuru ziherutse kuvugwa cyane z’umunyamideli akaba n’umushabatsi Sandra Teta wahohotewe na Weasal.

Iyi foto niyo yatangije inkuru z’urukundo rwa Kate na Sadio Mane

Kate yagize ati:” wenda ntiwahangana n’umugabo ariko se waba ushaka iki!? ” niba ukunda umugabo aragukubise rimwe uramubabariye ariko kabiri , !? hoya!? umugabo wagukubise yanakwicwa niko mama yigeze kumbwira”

Nibwo  bwa mbere Kate yaragaye yakoze ikiganiro ku kinyamakuru icyo aricyo cyose mu Rwanda , akavuga kubijyanye n’urukundo rwamuvugwagaho na rutahizamu Sadion Mane.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button