Amakuru

Umugabo Aracyekwaho gusambanya umwana w’imyaka 11

kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirama  hafungiye umugabo w’imyaka 37 watawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umugore we ariko batabyaranye ufite imyaka 11.

Uyu mugabo wari usanzwe utuye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama, bivugwa ko ngo umwana w’umugore we yasanze nyina ari gutaka cyane mu nda ariko anarira cyane ,rimwe na rimwe akanavuga ko ababara mu myanya y’ibanga ariko nyina yamubaza umwana akarira aho gusibiza.

Kera byatinze umwana yaje kuvuga ko umugabo wa Nyina yari amaze iminsi amusambanya , nyina w’umwana yahise yitabaza inzego z’umutekano , Uwo mugabo atabwa muri yombi nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Karuranga Léon yabihamirije Ikinyamakuru Igihe dukesha iy’inkuru.

Uyu mugabo akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamirama mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri, ni muhe kandi uwo mwana yahise ajyanwa kwa muganga kugirango yitabweho n’abaganga

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button