Amakuru

Umu police yarashe umwana w’umwaka 1

Umu police warimo akurikirana abajura yarashe umwana w’umwaka umwe (1) warikumwe na nyina yicaye mu modoka bimuviramo gukomereka bikabije ,

Inkuru ivuga ko umu police yari yagenze ibilometere birenga 5 akurikiranye umujura wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Benz, icyakora ngo ubwo bari bageze kuri station imodoka zinyweraho essance ,umu police yaje gufata umwanzuro wo kurasa umujura ariko kubw’amahirwe macye arasa n’umwana wari hafi aho.

Umwana warashwe yarikumwe na Nyina
Umwana warashwe yarikumwe na Nyina

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya  Metro co Uk kivuga ko uyu mu police yarashe ariko mukurasa arasa uwo mwana wari mu modoka yicaye inyuma mu gihe nyina yarimo ashyiramo essance mu modoka ,nyuma uyu mwana yaje guhita ajyanwa kwa muganga akaba ari kwitabwaho.

Inkuru zivuga ko uyu mwana yarashwe ahagana saa tanu n’igice z’amanwa muri Leta Zunze Ubumwe za America muri leta ya Houston,

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button