Amakuru

Umu police yafashwe ari gusambanya umukobwa w’imyaka 18 wari ufunzwe

Umu police  ufite ipeti Assistant Superintendent yafashwe ari gusambanya umwana w’umukobwa uatari wakageze imyaka yubukure  wari ufunzwe ,ahita atabwa muri yombi atangira  gukorwaho iperereza.

Uyu mu police yafashwe asambanya ngo umwana wari ufunzwe ari kugororwa , nkuko tubikesha ikinyamakuru https://www.cknnigeria.com/2022/09/police-officer-rapes-teenager-inside.html cyandikirwa muri Nigeria , kivuga ko CP Mr Ahmed Ammani mu ntara ya Enugu State muri Nigeria  yahise atanga itegeko ko uwo mu police akorwaho iperereza ndetse akaba acumbikiwe kuri Station.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ababyeyi b’uyu mwana wafashwe kungufu bahise batanga ikirego ,ndetse banasaba Leta indishyi yakababaro kubwumwana wabo wahohoteye n’umu police w’igihugu.

Kugeza kuri ubu uyu mu police afungiye  kuri station ya Police mu gihe umwana w’umukobwa we yahise ajyanwa kwa muganga ngo harebwe niba ntakibazo yaba yagize , icyakora ku rundi ruhande ngo uyu mu police avuga ko atigeze ahatiriza uyu mukobwa kuryamana nawe nkuko byafashwe ahubwo bari babyumvikanye.

Ababyeyi bo bavuga ko icyo uwo mu Police yakoze ari ugukoresha ububasha afite agasambanya umwana amufatiranye kubera ibibazo yararimo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button