Amakuru

Umu motar yasanzwe yishwe urw’agashinyaguro /abaturage barasaba umutekano urushijeho.

mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki ya  14 Nzeri 2022 nibwo Umusore witwa Habiyakare Viater ,yasanzwe mu mudugudu wa Nyakuguma ,akagali ka Kagasa ,mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro  yishwe ,ndetse motor ye imuri iruhande .

Abaturage batandukanye baganiriye na Tv 1 bavuze ko uyu musore batari basanzwe bamuzi muri uyu murenge ,icyakora bahamya ko kwicwa ko yishwe kuko yasanzwe mu muhanda yajombwe umuhoro mu bitugu uhingukiranya mu gatuza.

Abishe nyakwigendera ,ntibigeze batwara moto ye ,ndetse iruhande rw’umurambo we hasanzwe igikapu bitamenyekanye niba cyari icy cyangwa undi uwariwe wese, icyakora nanone amakuru yatanzwe na nyir’i moto yakoreshaga yavuze ko Motar yari asanzwe afite umuryango mu Murenge wa Shyorongi.

Icyakora nanone abaturage bavuga ko uretse uno mu motari wahiciwe , ngo no mubusanzwe aha hantu hasanzwe hategerwa abantu bakamburwa ibyabo ,cyane ko haturiye ishyamba

Kugeza ubwo Tv1 na Radio 1 byakoraga inkuru Urwego Rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rugikora iperereza ngo hamenyekane abihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mu motari

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button