Amakuru

Uko umusaza Gafaranga yasanzwe mu musarani yapfuye

Mu gitondo ncyo ku  wa mbere tariki 19 Nzeri 2022 , nibwo mu mudugudu wa Byimana,mu kagali ka Kimisagara ,mu Murenge wa Kimisagara hamenyekanye inkuru y’umusaza Gafaranga Pierre wakoraga akazi ko kudoda inkweto.

Ngo Gafaranga yazindukiye mukazi nk’ibisanzwe ndetse ngo abanza gusenga icyakora mbere yo gutangira akazi ke arabanza ngo ajya gukoresha ubwiherereo buri hafi yaho yakoraga icyakora ntiyagaruka , ubwo umugore wari hafi aho nawe yagiye gukoresha ubwo bwiherero nibwo yasanze uyu Gafaranga aryamye mu bwiherero bigargara ko yapfuye.

Ngo uyu mugore yahise ahuruza avuga ko Pierre amusanze mu bwiherero ya[pfuye , abaturage batandukanye baganiriye na Tv 1 dukesha iy’inkuru bavuze ko Gafaranga yari yabyutse ari muzima ntakibazo afite icyakora bakaza gutungurwa no kumva inkuru yuko uyu musaza yitabye Imana.

Umufasha wa Gafaranga bari baratandukanye yabwiye Tv1 ko iyo nkuru yavyumvishe avuye nyabugogo gushakisha ariko akabanza kwanga kubyemera kuko umunsi wari wabanje yari yamuciyeho ari muzima ntakibazo afite, ariko nanone ngo hari abari bamwumvise ku cyumweru avuga ko yumva afite isereri

Inzego zibanze zikaba zarahise zihagera ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mugabo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button