Amakuru

Uko Mugabe wari umuyede yarongoye umuzungukazi / yarakize cyane ubuzima burahinduka

Nibavuga ko ntakure Imana itagukura ujye wumva , kuko nibyo byambayeho , nacikirije amashuri yanjye ngeze mu mwaka wa 6 w’amashuri y’isumbuye kubera kubura ubushobozi , nyuma nashatse icyo nkora cyatuma ntunga umuryango wanjye kandi nanjye nsunike iminsi .

Namaze igihe ncaka akazi ariko ndaheba , nyuma nashyize hasi ubwibone ntangira gushaka uburyo bwose mbonamo amafaranga , nyuma naje kubona ahantu ku kicukiro mu Kagarama , hari umukire wubakishaga inzu igeretse .

Nahawe akazi akazi nkajya mpembwa ibihumbi bigera kuri 2000 ku munsi , ngeramo akazi karangoye abo twakoranaga batangira kumbwira ko ndi umutesi , nahisemo kurenga ibyo bambwiraga ntangira gukoresha imbaraga zanjye gutyo kandi nabo barabibona ko byahindutse.

Kuva nahagera nari ntarabona na rimwe urikubakisha inzu ariko hakaba uwasaga nk’umuhagarariye ari nawe waduhaga amabwiriza , rimwe rero ubwo hari weekend nagiye kubona mbona imodoka nziza iraje , havuyemo umukobwa wabonaga afite akamwenyu nyine ubuzima ari bwiza kuri we.

Icyo gihe yashimye imbaraga twari turi gukoresha , maze ahitamo kuduha ishimwe batuzanira ibyo kurya no kunywa turasabana nk’abakozi be , rero ubwo abandi bari mu byishimo , njye nagiye kuruhande , njya kwisangiza ariko mu byukuri numvaga ubuzima buri kwanga.



Uwo mu Boss yambonye ndi kuruhande azana n’umwe wakundaga kumuhagararira igihe adahari bansanga kuruhande aho nari nicaye , bambajije ikibazo mfite mbabwira ko ntakibazo mfite ariko ntanikigenda neza , icyo gihe uwo muzungu babimubwira yabaye nkuwikanze kuko bo ngo iyo umuntu avuze gutyo iwabo¬† aba yenda kwiyahura yabwiye uwo mukobwa ko naza tukajyana.

Twajyanye mu mujyi wa Kigali hagati aho bita Monaco , yatangiye ambaza niba hari ibibazo mfite ko nabimubwira , namusobanuriye byose tuva aho anyirukanye , ahubwo ambwira ko umunsi ukurikiye najya kumureba aho yakoraga.

Naragiye njyayo ahita asaba wa mukobwa wamuvugiraga ko yanjyana kugura imyenda , turagenda ndayigura , ndangije ibyo yansabye ko najya kwiga ibijyanye n’indimi , nabyize umwaka wose ariko mo hagati muri uwo mwaka natangiye kujya mvugana nkanasohokana¬† nawe kenshi.

Umwaka ugezemo hagati , twaje gutangira gukundana byeruye cyane ko mu byo narimaze kwiga byamfashaga kuvuga ibintu bicye ariko nawe akabyumva , naje kurangiza rero ansaba ko twajyana iwabo Canada , Twagiyeyo anyereka Family ndetse tunavaho twiyemeje kubana .

Nyuma yaho rero twaje gushyingiranwa ubu turabana , ubuzima bwahindutse mu minsi micye , Imana itaratumye ndangiza kwiga yari iziko izampa umugore nk’uyu , ubu mfasha umuryango wanjye kandi rwose ndashima Imana. Ese Hari ikirenze icyo nari gusaba Imana!? uretse kuyishima




Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button