Amakuru

Ubwiza bwabo butuma abantu bareba filime zabo nubwo baba batabishaka /Urutonde rw’abakobwa 10 beza bakina filime Nyarwanda

Mu myaka yatambutse wasangaga abantu bahora bijujutira uburyo filime nyarwanda ziba zikoze , bamwe bagashinja abazitegura kutita kubakinnyi bagomba kuzigargaramo ariko kandi nta mugayo iterambere ryari ritaraza ndetse n’amafaranga ataraza kuburyo ntawari kwigondera umukobwa wuburanga ngo yemere gukina mu filime gutya gusa.

Icyakora kuva mu mwaka wa 2018 Filime nyarwanda zatangiye kuvugururwa aho wasangaga abakinnyi bari kuzanwa muri uyu mwuga ari abakobwa bato kandi buje uburanga kuburyo uwariwe wese bimuryohera kureba filime ntaho yaba atayikunze.

Uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde rw’abakobwa 10 bakina bifilime nyarwanda bafite uburanga burangaza benshi ,bugatuma bareba filim zabo kabone naho ubwo bushake mukuzireba bwaba ari ntabwo.

10. Sonia Mutako

Sonia Mutako

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yatangiraga gukina muri filime y’uruhererekane yitwa indoto , aho yakinnyemo yitwa Betty , uyu mukobwa utaramara igihe kinini muri uyu mwuga , uburanga bwe ndetse n’ubuhanga bye bituma abamukunda bareba filime yakinnyemo ari aba mbere.

9. Isimbi Alliance

Isimbi Alliance

Isimbi Alliance ni umukinnyi kazi wa filime ndetse tutatinya kuvuga ko yahiriwe n’uru rugendo ndetse akanatinyura abakobwa benshi bari bafite inzozi zo gukina filime, Isimbi yagiye agaragara  ubuhanga mu gukina filime ariko bukanashyigikirwa n’ikimero n’uburanga bwe ,.

8. Ingabire Pascaline 

Uyu mukobwa abenshi bamuzi ku kazina ka Samantha ,bitewe ahnini na filime yakinnyemo yiswe Samantha , icyakora nanone uyu mugore wuburanga buhebuje yagiye akina muzindi filime zitandukanye nazo zigakundwa bihebuje bitewe n’uburanga bwe.

7. Ishimwe Sandra 

Uyu mukobwa azwi cyane ku kazina ka Nadia , ubwiza bwe buhebuje buri mu bituma filime yakinnyemo byanze bikunze abatari bacye bayikunda ndetse bakaguma guterwa amatsiko n’izindi azakinamo ,uyu mukobwa yagaragaye cyane kandi arushaho kwaka ubwo yatangiraga gukina muri Filime ya City Maid.

6. Musanase Laura 

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane ubwo yatangiraga gukina muri filime yuruhererekane ya City Maid inyura kuri Televiziyo Rwanda, uretse kuba ntawashidikanya kubuhanga bwe mugukina filime , uyu mukobwa ubwiza bwe bwanatumye benshi bamuburaho intenge batangira kumukunda gutyo.

5.Mizero Aline

Aline yakinnye filime nyinshi zanakunzwe icyakora bigeze kuri Bamenya biba ibindi bindi , uyu mukobwa uburanga bwe buri mubyatumye ndetse binatuma urebye filime yakinnyemo adakuraho ijisho uko byagenda kose.

4. Nana Nadege

Yakunzwe cyane muri filime ya City Maid , usibye kuba mbere yarigeze kubaho umuhanzi ndetse no kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye, uyu mugore ubwiza bwe butuma benshi batifuza gucikwa na filime yakinnyemo.

3. Irakoze Ariane Vanessa

Uyu mukobwa yagaragaye cyane muri filime ya The Secret yanyuraga ku rubuga rwa youtube , ubwiza bwe ntawatinya kuvuga ko buri mu bwashimangiye igikundiro kuri uyi filime yakunzwe n’abatari bacye.

2. Umutoni Yvette 

Yvette yamenyekanye ubwo yifashishwaga n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo ye , uyu mukobwa  ubwiza bwe abantu bagiye babona ubwo yashyirwaga mu mashusho y’indirimbo ntawatinya kuvuga ko aribwo bwatumye abategura filime mu Rwanda batekereza kumwifashisha.

  1. Bahavu Jeannette

Uyu mugore benshi bamumenye nka Diane ubwo yatangiraga gukina muri City Maid , ubwiza bwe n’ubuhanga bwashimangiye igikundiro kuri iyi filime , yaje no kuvamo agatangira gukora iye yise impanga series .

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button