Amakuru

Uburyo bwagufasha kugira amenyo y’umweru wererana udasabwe ibintu bihenze/birizewe 100%

Kugira inseko nziza bijyana n’isuku y’amenyo yawe nuko usa, biroroshye cyangwa nawe byanakubayeho kubona umuntu ukavuga ngo uriya muntu afite amenyo meza y’umweru mbese ukabona ko afite mukanwa heza cyane.

Uku kugira amenyo y’urwererane , ni uko nyirayo aba ayitaho, niyo mpamvu tugiye kukubwira uburyo bwizewe ushobora gukoresha bukagufasha kugira amenyo y’umweru, ariko kandi ubu buryo tugiye kukubwira singombwa ngo bwose ubukoreshereze icyarimwe :

  • Amakara

Ubu buryo abenshi bashobora kuba bari babuzi ariko reka nkubwire ko buriya ufashe amakara ukayahonda neza akaba nk’ifu ,warangiza ukayashyira mu buroso bwawe ukaresha woza amenyo warangiza ukiborosa mu gihe k’iminota 5 ,ukabikora byibura inshuro 2 mu cyumweru byagufasha mu kugira amenyo y’urwererane.

  • Ifu y’amata na Colgate

Abahanga bavuga ko buriya ufashe ifu y’amata ,urugero nka NIDO warangiza ukayivanga na colgate usanzwe ukoresha usukura amenyo , ukabikoresha byibura inshuro imwe mu cyumweru byagufasha kkugira amenyo y’umweru

  • Baking Soda n’indimu

Indimu ivanze na Baking Soda ubikoresheje usukura amenyo yawe byibura 2 mu cyumweu bishobora klugufasha kugira amenyo y’umweru ndetse binica udukoko dutera indwara z’amenyo ziba zishobora kugutera

  • Baking Powder n’indimu

Abahanga bavuga ko wifashsishe ifu yifashishwa mugukora amandazi n’ibindi nkibyo mu ifarini warangiza ukayivanga n’amazi y’indimu uki borosa mu gihe cy’iminota itanu byibura incuro 2 mu ccyumweru byagufasha kugira amenyo y’urwererane.

  • Umunyu ,indimu na Colgate

Umunyu ,uvanze n’amazi y’indimu ,ukabivanga na Colgate bifasha umuntu kuba yagira amenyo y’umweru wera ,ikindi nuko ubu buryo bunafasha kwica udukoko twangiza amanyo ndetse n’impumuro mbi, usabwa rero gukoresha ubu buryo byibura inshuro imwe mu cyumweru.

  • Vineger n’amaziĀ 

Vineger bifashisha mugukora salade , iyo uyifashe ukayivanga n’amazi y’akazuyazi warangiza ukiborosa bishobora kugufasha kugira amenyo meza y’umweru ikindi ni uko binarwanya impumuro mbi mukanwa, icyakora hano abahanga bavuga ko mbere yo kwiborosa wabanza ukabijundika mu gihe cy;’iminota itanu warangiza ukabona kwiborosa, aha kandi ngo urangije byaba byiza uhise unafata colgate bisanzwe ukongera ukiborosa.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button