Amakuru

The Ben na Miss Pamella Uwicyeza bigendeye hanze y’u Rwanda

Nyuma y’igitaramo umuhanzi The Ben aheruka gukora mu minsi yashize cyanitabiriwe cyane , yahise yerekeza mu biruhuko we n’umukunzi we , Uwicyeza Pamella banitegura kubana .

Abinyujije k’urukuta rwa Instagram Miss Uwicyeza Pamella yashyizeho amashusho mato agaragaza uturahure tubiri turimo Vino , twanditseho Rwandair nka sosiyete ya mbere muri Africa y’ubwikorezi , binagaragara ko bicaye muri iyo ndege ,ibi birahure byagaragara ko bifashwe n’ibiganza bya Pamella na The Ben.

Uretse Miss Uwicyeza Pamella ariko , umuhanzi The Ben mu gihe kimwe nkicyo Pamella yashyiriyeho ayo mashusho k’urubuga rwa instagram , The Ben nawe yahise ashyiraho amashusho mato agaragaza yicaye ahantu basa nkaho bari bategereje kurira mu ndege.

Urebye ku masaha bashyiriyeho izi Post urabona ko ari amasaha amwe

Uwaduhaye amakuru yavuze ko aba bombi berekeje mu biruhuko bya kanya gato ahanini bizabafasha no gutegura ubukwe bwabo neza , ngo cyane ko batari bakibona uko baganira bitewe n’urujya n’uruza rabantu babaga bashaka uno muhanzi.

Aba bombi bakaba berekeje mu birwa bya Barbados , mu kiruhuko gishobora gufata ikimweru kimwe kuri bibiri bagahita bagaruka mu misango y’ubukwe , aho ngo inshingano nini zasigiwe Belinda Umurerwa mushiki wa The Ben , akaba n’umwe mu bishimiye bakanashyigikira urukundo rwabo.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button