Amakuru

Sekamana Maxime wakiniye APR FC agiye kurushinga n’umukobwa utuye America

Sekamana Maxime wakiniye amakipe atandukanye arimo n’ikipe ya APR Fc na Rayon Sports agiye kurushinga n’umukobwa usanzwe utuye muri leta Zunze Ubumwe za America ,ndetse aba bombi bamaze gukora umurenge.

Inkuru dufite ni uko mu ntangiriro za Nzeri aribwo Sekamana Maxime yasezeranye na Umutesi Odette mu ibanga rikomeye kuko aba bombi batifuzaga ko bimenyekana , ndetse Maxime ntiyigeze agira aho atangaza iby’ibi birori bye  ,yaba ku mbuga nkoranyambaga ze cyangwa ngo abakinnyi bagenzi be babitangaze.

Amakuru avuga ko bitewe no kuba aba bombi barabigize ibanga ibirori byabo byitabiriwe nabo mu muryango wabo gusa ,ndetse uwaduhaye amakuru ntiyigeze atangaza neza aho ibirori byabereye kuko nawe atahazi ,icyakora ashimangira ko ibindi birori by’ubukwe bizaba umwaka utaha mu ntangiriro.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Back to top button